Starmer yashimangiye ko niba hifuzwa ko u Burusiya bwakumirwa ku kongera kugaba ibitero no mu bihe biri imbere, kohereza ingabo muri Ukraine ari ingenzi cyane.
Ni amagambo yagarutseho mbere yo kwitabira inama y’igitaraganya n’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi yabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 17 Gashyantare 2025.
Starmer yavuze ko u Bwongereza bwiteguye kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wa Ukraine bikozwe n’ingabo zabwo.
Abinyujije mu kinyamakuru Daily Telegraph yagize ati “Kabone nubwo bishobora gushyira mu kaga abagabo n’abagore b’u Bwongereza, ariko ndiyumvamo cyane ko ari inshingano. Uburyo bwose bwafasha mu kugarura umutekano muri Ukraine ni ubufasha umugabane wacu.”
Uyu mugabo wakunze kugaragaza ko mu gihe intambara yahagarara, u Bwongereza buzakora uko bushoboye ngo Ukraine irindirwe umutekano, ibyayibayeho ntibizasubire ukundi.
Minisitiri Starmer yakunze kugaragaza ko kwinjira mu Muryango w’Ubutabarane wa OTAN kwa Ukraine, ari ihame ridakuka, ariko anasaba ibihugu by’u Burayi kubakira ubushobozi ingabo zabyo kugira ngo bitange umusanzu ufatika muri OTAN.
Kugeza ubu u Bwongereza butanga 2.3% by’umusaruro mbumbe wabyo mu guteza imbere igisirikare ndetse mu minsi mike bugaragaza ko buzaba bukoresha byibuze 2.5%.
Icyakora Donald Trump aherutse gusaba ko byibuze ibihugu bikwiriye gukoresha 5% by’umusaruro mbumbe mu kubakira ubushobozi ingabo zabyo, ibizanatanga umusaruro muri OTAN.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!