00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwavuze ko bwiteguye kohereza ingabo muri Ukraine

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 18 February 2025 saa 10:50
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko yiteguye ndetse afite ubushake bwo kohereza ingabo muri Ukraine mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.

Starmer yashimangiye ko niba hifuzwa ko u Burusiya bwakumirwa ku kongera kugaba ibitero no mu bihe biri imbere, kohereza ingabo muri Ukraine ari ingenzi cyane.

Ni amagambo yagarutseho mbere yo kwitabira inama y’igitaraganya n’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi yabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 17 Gashyantare 2025.

Starmer yavuze ko u Bwongereza bwiteguye kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wa Ukraine bikozwe n’ingabo zabwo.

Abinyujije mu kinyamakuru Daily Telegraph yagize ati “Kabone nubwo bishobora gushyira mu kaga abagabo n’abagore b’u Bwongereza, ariko ndiyumvamo cyane ko ari inshingano. Uburyo bwose bwafasha mu kugarura umutekano muri Ukraine ni ubufasha umugabane wacu.”

Uyu mugabo wakunze kugaragaza ko mu gihe intambara yahagarara, u Bwongereza buzakora uko bushoboye ngo Ukraine irindirwe umutekano, ibyayibayeho ntibizasubire ukundi.

Minisitiri Starmer yakunze kugaragaza ko kwinjira mu Muryango w’Ubutabarane wa OTAN kwa Ukraine, ari ihame ridakuka, ariko anasaba ibihugu by’u Burayi kubakira ubushobozi ingabo zabyo kugira ngo bitange umusanzu ufatika muri OTAN.

Kugeza ubu u Bwongereza butanga 2.3% by’umusaruro mbumbe wabyo mu guteza imbere igisirikare ndetse mu minsi mike bugaragaza ko buzaba bukoresha byibuze 2.5%.

Icyakora Donald Trump aherutse gusaba ko byibuze ibihugu bikwiriye gukoresha 5% by’umusaruro mbumbe mu kubakira ubushobozi ingabo zabyo, ibizanatanga umusaruro muri OTAN.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy (ibumoso), asuhuza Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer. Bari i Kyiv ku wa 13 Gashyantare 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .