U Bwongereza bwavuye muri EU: Imikoranire izakomeza ite?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Ku wa 31 Mutarama saa sita z’ijoro nibwo u Bwongereza bwatandukanye ku mugaragaro n’Umuryango w’Ubumwe by’Ibihugu by’u Burayi (EU) nyuma y’imyaka 47 bwari buwumazemo, n’igihe gisaga imyaka itatu hatowe ko buva muri uyu muryango.

Uyu mwanzuro wagiye mu ngiro nyuma y’uko mu 2016 Abongereza 52 ku ijana batoye muri kamarampaka ko igihugu cyabo kiva muri EU.

Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro ryakiriwe mu buryo bubiri: ibyishimo kuri bamwe, imyigaragambyo ku bandi. Abababajwe n’iki cyemezo bahuriye muri Ecosse, mu gihe abacyishimiye bahuriye i Londres ku rubuga rw’Inteko Ishinga amategeko.

Minisitiri wa mbere wa Ecosse, Nicola Sturgeon, yanditse kuri twitter abanza gushyiraho ibendera rya EU, akurikizaho amagambo ati “Ecosse izagaruka mu mutima w’u Burayi nk’igihugu cyigenga.”

Ni mu gihe iki gihugu cyongereye umurego mu gusaba ubwigenge ku Bwongereza, ku buryo cyasubira muri EU cyane ko na mbere hose mu matora yo mu 2016, abagituye batoye kuguma muri EU kuri 62%.

Gusa Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yijeje Abongereza “guhuriza hamwe abaturage bose bakareba imbere.”

Mu butumwa bwasohowe n’Intumwa nkuru ya EU akaba na Visi Perezida wayo, Josep Borrell na Michel Barnier wayoboye intumwa wa EU mu biganiro n’u Bwongereza, bagaragaje ko itariki yo kuva muri EU idashimishije kuko batandukanye n’umunyamuryango.

Bati “Ni igihe kibabaje kuri twe, ku baturage b’u Burayi ndetse no ku Bongereza benshi.”

Gusa ngo icyagombaga kubahwa ni icyemezo abaturage 52% b’u Bwongereza batoye, hakarebwa uburyo hatangizwa icyiciro gishya mu mubano w’impande zombi.

Bagaragaza ko amasezerano yumvikanweho hagati y’u Bwongereza na EU meza kuko atanga uburyo bwiza kuri Brexit, akagabanya ibyago byo kuba u Bwongereza bwava muri uyu muryango bigahungabanya imikorere yawo, ibikorwa by’ubucuruzi, inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Bakomeje bati “Muri ayo masezerano, EU n’u Bwongereza bemeranyije ku gihe cy’inzibacyuho, nibura kugeza mu mpera za 2020, aho u Bwongereza buzakomeza kubahiriza Ihuzwa rya gasutamo za EU n’isoko rusange, no kubahiriza itegeko rigenga EU, nubwo butakibarwa nk’umunyamuryango.”

“Muri icyo gihe kandi u Bwongereza buzakomeza kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yasinywe na EU, nk’uko twabigarutseho mu butumwa twoherereje abafatanyabikorwa mpuzamahanga bacu.”

Ibyo ngo bitanga icyizere ko ibikorwa bihari bizakomeza, ariko hakenewe kubaka ubufatanye bushya n’u Bwongereza.

Mu kuva muri EU ariko bivuze ko u Bwongereza bwahise buva mu magana y’amasezerano mpuzamahanga yakozwe ku ruhande rwa EU areba inyungu z’abanyamuryango bayo, mu nzego nk’ubucuruzi, ibijyanye n’indege, uburobyi cyangwa ubufatanye mu bya nucléaire.

Borrel na Barnier bakomeje bati “Turifuza gukomezanya no mu bindi birenze ubucuruzi, tugakomeza gufatanya mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi, inzego u Bwongereza bufiteno ubunararibonye n’uburyo bwakoreshwa neza kurushaho mu bufatanye bwa twese.”

Mu isi irimo imbogamizi nyinshi kandi ngo impande zombi zizakomeza gukorana mu miryango zihuriramo irimo Umuryango w’Abibumbye, Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, NATO na G20.

Hari n’ibindi bizafatanywamo birimo imihindagurikire y’ibihe, ibyaha bikoresha ikoranabuhanga, iterabwoba n’ubusumbane, bisaba gushakirwa umuti mu buryo buhuriweho.

Nyuma yo kwivanamo k’u Bwonmgereza, EU igiye gukomeza urugendo ihuje ibihugu 27, bigizwe na miliyoni 450 z’abaturage n’ibikorwa by’ubucuruzi bisaga miliyoni 20.

Abaturage benshi bishimiye uko u Bwongereza bwivanye muri EU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .