U Bwongereza bwavanyeho umusoro ku bikoresho abagore n’abakobwa bifashisha bari mu mihango

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Mutarama 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

U Bwongereza bwakuyeho umusoro ku 5 % wajyaga ucibwa ibikoresho abagore n’abakobwa bifashisha bari mu mihango.

Uwo mwanzuro watangiye kubahirizwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2021.

Minisitiri w’imari muri icyo gihugu, Rishik Sunak yatangaje ko ari ikintu gikomeye kuba abagore n’abakobwa bagiye kujya babona ibyo bikoresho bitabahenze.

Yagize ati “Ibikoresho byifashishwa mu mihango ni ingenzi cyane, ni uburenganzira tudakwiriye gusoresha.”

Abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza bari bamaze igihe basaba ko uwo musoro uvanwaho kuko bawufataga nk’uvangura cyangwa se igihano ku bagore n’abakobwa kubera uko bavutse.

Mu Ugushyingo umwaka ushize Ecosse yabaye igihugu cya mbere ku isi cyatangaje ko ibikoresho byifashishwa n’abagore n’abakobwa bari mu mihango bizajya biboneka ku buntu ahantu hahurira abantu benshi.

Ni ibihugu bike ku isi byakuyeho umusoro ku bikoresho byifashishwa n’abagore n’abakobwa bari mu mihango. Muri byo hari Canada, u Buhinde, Australia, Kenya na Leta zimwe na zimwe zo muri Amerika.

Umwaka ushize u Budage bwatoye itegeko ryo kugabanya imisoro kuri ibyo bikoresho.

U Bwongereza bwakuyeho imisoro ku bikoresho abagore n'abakobwa bifashisha mu mihango kugira ngo bigere ku babikeneye bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .