U Bwongereza bwasubijwe imyanda bwari bugiye kumena muri Sri Lanka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Sri Lanka cyatangiye gusubiza u Bwongereza kontineri 242 z’imyanda bwari bwaroherejeyo, nyuma y’urubanza rwamaze imyaka ibiri icyo gihugu gisaba ko kitakomeza kuba ikimoteri cy’ibihugu bikize.

Muri iyo myanda yatangoye gusubiza mu Bwongereza harimo n’ibice by’abantu byabaga byifashishijwe mu buvuzi.

Ibihugu byinshi muri Aziya bimaze igihe byinubira kuba ibimoteri by’ibihugu bikize, aho imyanda yakoreshejwe muri ibyo bihugu izanwa kumenwa mu nyanja.

Kuri uyu wa Gatanu ubwato buzwi nka MV Texas Triumph bwapakiwe kontineri 20 z’iyo myanda ngo buyisubize mu Bwongereza, ndetse biteganyijwe ko icyumweru kizashira hoherejwe izindi kontineri 65.

Mu byumweru bibiri bishize, urukiko rw’ubujurire muri Sri Lanka rwategetse ko iyo myanda isubizwa mu bihugu yaturutsemo kuko inyuranyije n’amahame mpuzamahanga.

Iyo myanda yagejejwe muri Sri Lanka muri Nzeri 2017 no muri Gashyantare 2018. Umuryango ushinzwe kurengera ibidukikije, Environmental Justice (CEJ) wahise utanga ikirego usaba ko iyo myanda isubizwa aho yaturutse.

Iyo myanda ubuyobozi bwatangaje ko igizwe n’imyenda yashaje, ibipfuko bikoreshwa kwa muganga ndetse n’ibice by’umubiri bituruka mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu Bwongereza.

Muri Nzeri uyu mwaka, hari izindi toni 260 z’imyanda zasubijwe mu Bwongereza zivuye muri Sri Lanka.

Uretse Sri Lanka, Philippines, Indonesia na Malaysia ni ibindi bihugu biherutse kwanga kwakira imyenda iturutse mu bihugu bikize.

Izi ni zimwe muri kontineri z'imyanda zapakiwe zisubizwa mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .