Mu Bwongereza ibice byashyizwe muri Guma mu rugo harimo umurwa mukuru Londres, Kent, Essex, Bedfordshire, Buckinghamshire, Berkshire, Surrey, Gosport, Havant, Portsmouth, Rother na Hastings.
Abatuye muri ibi bice ntibemerewe kuva mu ngo zabo cyangwa gukora ingendo zibajyana mu bindi bice bigize iki gihugu. Amaduka adacuruza ibintu by’ingenzi nayo yategetswe gufunga.
Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatandatu yavuze ko izi ngamba nshya zigamije gukumira ubwandu bushya bushobora kugaragara mu bihe bya Noheli n’Ubunani.
Ati "Ndemerewe nuko ngomba kubabwira ko tudashobora gukomezanya na Noheli uko byari byarateguwe, ahubwo hakwiye gukorwa impinduka."
Kugeza ubu mu Bwongereza bafite cy’uko Virusi yari isanzwe imenyerewe ya SARS-CoV-2 ari nayo itera Covid-19 yatangiye kwiyuburura ku buryo inshya ihari yandura ku kigero cyo hejuru cyane ugereranyijwe n’iyari isanzwe.
Ibi byatumye mu minsi mike ishize umubare w’abandura iki cyorezo urushaho kwiyongera.
Uretse u Bwongereza bwasubijeho Guma mu rugo mu bice bimwe na bimwe u Butaliyani nabwo bwakajije ingamba zo kwirinda Covid-19 muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Mu ngamba nshya zafashwe harimo ku gabanya ingendo zikorwa n’abantu mu gihe cya Weekend ndetse n’iminsi mikuru, no gukuraho ugusangira kw’imiryango kwajyaga kubera muri restaurants mu bihe by’iminsi mikuru. Izi ngamba zizubahirizwa kuva ku wa 21 Ukuboza kugera ku wa 6 Mutarama 2021.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubwandu bwa Covid-19 buri kwiyongera mu bice bya Lombardy, Veneto na Lazio.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!