00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwashyizeho Visa nshya yahariwe abize muri kaminuza zikomeye ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 May 2022 saa 08:53
Yasuwe :

Leta y’u Bwongereza yatangaje ko abanyeshuri bize muri Kaminuza za mbere ku Isi, bashyiriweho Visa y’umwihariko ibemerera kwinjira muri iki gihugu ndetse n’imiryango yabo, hagamijwe gukururira abahanga ku isoko ry’umurimo ry’iki gihugu.

Ubu bwoko bushya bwa Visa bwiswe nka ‘High Potential Individual Visa’ buratangira gutangwa kuri uyu wa Mbere.

Ababwemerewe ni abantu bo hirya no hino ku Isi bamaze nibura imyaka itanu barangije muri kaminuza za mbere 50 ku Isi ukuyemo izo mu Bwongereza. Urutonde ruzakurikizwa mu kugena izi kaminuza ni urukorwa n’Ikinyamakuru Times.

Abujuje ibisabwa bazajya bahabwa iyi Visa ndetse igihe bageze mu Bwongereza bahabwe uruhushya rw’imyaka ibiri rubemerera gukorera muri iki gihugu igihe bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza cyangwa iy’icya gatatu (Masters).

Ku bafite impamyabumenyi y’ikirenga yatangiwe muri izo kaminuza bo bazajya bahabwa uruhushya rubemerera gukorera mu Bwongereza rw’imyaka itatu.

Nyuma y’izi Visa zibemerera gukorera mu Bwongereza by’igihe gito, aba bantu bazaba bafite uburenganzira bwo kwaka noneho iz’igihe kirekire, bazemererwe hagendewe k’uko bitwaye mu kazi n’umusaruro batanze.

Iyi Visa nshya yagenewe abize muri kaminuza zikomeye ku Isi izajya igurishwa 715£. Uwayihawe azajya aba yemerewe kujyana umuryango we mu Bwongereza ariko yamaze kwerekana ko nibura afite ubwizigame bwa 1.270 £ yateganyirije buri muntu wo mu muryango we ashaka kujyana muri iki gihugu.

Uretse kuba warize muri izi kaminuza ikindi kizajya kigenderwaho kugira ngo uhabwe iyi Visa ni uko uzaba ufite icyangombwa cyerekana ko uzi neza ururimi rw’Icyongereza ku buryo bitazakugora kuvugana n’abandi no kuba muri iki gihugu.

Abemerewe iyi Visa ni abize muri kaminuza za mbere 50 ku Isi ziganjemo izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Havard, Yale na Massachusetts Institute of Technology (MIT).

Uru rutonde kandi rugaragaraho University of Hong Kong, University of Melbourne yo muri Australia na Paris Sciences et Lettres University yo mu Bufaransa.

Nubwo abanyeshuri bo muri Afurika bize muri izo kaminuza bemerewe ubu bwoko bushya bwa Visa, nta kaminuza n’imwe yo kuri uyu mugabane igaragara kuri urwo rutonde.

Iki cyemezo kije gikurikira ikindi u Bwongereza buherutse gufata cyemerera abanyeshuri b’abanyamahanga barangije kwiga muri kaminuza zo muri iki gihugu kuba bakigumamo bagakora nibura imyaka ibiri aho guhita bataha ku munsi babonye impamyabumenyi zabo nk’uko itegeko ryari risanzwe ryabigenaga.

Ibi byemezo byose bigamije kugira u Bwongereza igicumbi cy’ibikorwa bigamije guhanga udushya mu ikoranabuhanga ndetse no guha ikaze ba rwiyemezamirimo bashobora guhanga imirimo mishya ku isoko ry’iki gihugu.

Kanda hano urebe Kaminuza 50 abazizemo bemerewe izi Viza

U Bwongereza bwashyizeho Visa nshya yahariwe abize muri kaminuza zikomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .