U Bwongereza bwashimangiye itariki ntarengwa yo kuva muri EU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yatangaje bidasubirwaho ko igihugu cye kizava mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) ku wa 29 Werurwe 2019.

Minisitiri w’Intebe May yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Mutarama 2019 ubwo yari abajijwe n’umudepite gukuraho urujijo ku iherezo rya Brexit.

Telegraph ku wa Kabiri yanditse ko abantu bo muri EU batatangajwe amazina baciye amarenga ko hari kwigwa uko igihe cyo kwivana k’u Bwongereza muri uyu muryango cyakongerwa.

Ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon iteganya ko icyemezo cy’u Bwongereza cyo kuva muri EU kizashyirwa mu bikorwa ku wa 29 Werurwe 2019.

Abongereza 51.89% batoye kuva muri EU muri Kamena 2016 mu gihe 48.11% bagaragaje ko badashyigikiye uyu mwanzuro.

Ibiganiro bya nyuma byo gukura u Bwongereza muri EU byatangiye muri Kamena 2018 nyuma y’imyaka ibiri butoye kamarampaka yo kuyivamo.

Byagiye bigenda biguru ntege bitewe n’ingingo zikubiye mu masezerano yagombaga gushyirwaho umukono n’impande zombi.

Abasesenguzi bavuga ko isinywa ry’aya masezerano rizagira ingaruka ku Bongereza zirimo kutazongera gukoresha impushya zo gutwara hanze y’igihugu, kutagurisha muri EU imodoka zakorewe mu gihugu, izamuka ry’ibiciro byo guhamagarana n’ikurwaho ry’inzira ya Gari ya Moshi ihuza Londres, Paris na Bruxelles bizatuma ingendo zigorana.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Theresa May, yashimangiye ko igihugu cye kizava muri EU ku wa 29 Werurwe 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza