Ni ubwega uyu ugararariye igice cya Wolverhampton South East yateje nyuma y’ubundi bwagaragajwe na Alexis Kiray uhagarariye impunzi zigera ku 2.300 z’Abanyamulenge bahungiye mu Bwongereza.
Mu ibaruwa McFadden yandikiye Minisitiri ushinzwe Afurika mu Bwongereza, Ray Edward Harry Collins (Lord Collins of Highbury), yagaragaje ko Kiray ahangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibihonyora uburenganzira bwa muntu bikomeje gukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “[Kiray] ahangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa byo gutotezwa bikomeje gukorerwa Abanyamulenge, bakomeje no kwimurwa mu byabo muri RDC ndetse bamwe bagafungirwa ubusa abandi bakicwa.”
Yakomeje ati “Abareberera hafi ibibera muri RDC bagaragaza ko ari ibikorwa bigamije kurimbura ubwoko runaka.”
McFadden yagaragaje ko Kiray ashaka kumenya icyo u Bwongereza butekereza n’icyo buteganya gukora ngo buhagarike ubwicanyi bukomeje gukorerwa aba baturage ba Congo.
Ati “Kiray yifuza kumenya icyo u Bwongereza buri gukora mu kurengera Abanyamulenge n’Abatutsi bakomeje kugirirwa nabi n’icyo buri gukora ngo burwanye ibyaha bibasira inyokomuntu bikomeje gukorwa.”
Impunzi z’Abanyamulenge Kiray ahagarariye zahawe ubukungiro mu Bwongereza binyuze mu bufatanye bw’iki gihugu n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira.
McFadden yatabarije Abanye-Congo bari kwicwa n’abayobozi babo mu gihe intambara mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje.
Ihanganishije Iruriro AFC/M23 n’indi mitwe yryiyunzeho irimo na Twirwaneho irengera uburenganzira bw’Abanyamulenge n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Iryo huriro rigaragaza ko rirajwe ishinga no guharanira uburenganzira Abanye-Congo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bimwe no guhagarika ibikorwa byo kubica no kubagirira nabi bikozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bwagakwiriye kubarinda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!