Ni igitekerezo cyatangijwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wavuze ko mu gihe Amerika isa n’ishaka kuva mu muryango w’ubutabarane, OTAN, bikenewe ko intwaro za nucléaire igihugu cye gifite zasangizwa ibindi bihugu.
Perezida Macron yavuze ko u Burusiya ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Burayi.
Mu Burayi ibisasu bya nucléaire bitunzwe n’u Burusiya, u Bufaransa, n’u Bwongereza, gusa Keir Starmer yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza itazashyigikira ibyo gukwirakwiza izi ntwaro mu bihugu byose by’i Burayi.
Ati “Ku kibazo cy’intwaro za nucléaire, nk’uko bisanzwe uruhande duhagazeho ni uko tuzakora ibishoboka tukirinda ko zikwirakwira cyangwa ziyongera.”
Mu minsi mike ishize Perezida wa Pologne, Andrzej Duda yasabye Amerika ko yabaha ku ntwaro za nucléaire nk’imwe mu nzira z’ubufatanye bw’ibihugu bihuriye muri NATO.
Bivugwa ko u Budage, u Butaliyani, u Bubiligi, Turikiya, n’u Buholandi bifite ibisasu bya nucléaire bya Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!