Uyu muhigo watangajwe n’Umunyamabanga w’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere, Yvette Cooper, nk’imwe mu ngamba zikarishye zizafasha guverinoma y’u Bwongereza kugabanya cyane abimukira binjira bitemewe muri iki gihugu.
Minisitiri Cooper yasobanuye ko kandi kuva mu matora yabaye muri Nyakanga 2024, abakozi 300 b’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere boherejwe gushakisha no guta muri yombi abimukira batemewe n’amategeko.
Indi ngamba yafashwe ni ukongera mu rwego rushinzwe gukumira ibyaha inzobere 100 zo mu butasi n’iperereza kugira ngo zifashe guverinoma kurwanya abinjiza abimukira mu Bwongereza.
Guverinoma y’u Bwongereza iteganya ko nyuma yo gucumbikira aba bimukira mu bigo byabugenewe, bazajya basubizwa mu bihugu baturutsemo, hashingiwe ku masezerano yasinywe hagati y’ibyo bihugu n’u Bwongereza.
Ibihugu byamaze kwemeranya na guverinoma y’u Bwongereza ko bizakira abimukira babiturutsemo ni Vietnam, Bangladesh, u Buhinde, Pakistan, Nigeria, Serbia, Georgia na Albania. Byose bifatwa nk’ibitekanye.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Stamer, ubwo yahagarikaga gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, yagaragaje ko atari ayitezeho kugabanya abinjira mu gihugu cyabo bitemewe.
Gusa, byagaragaye ko nyuma y’iki cyemezo, abimukira binjira mu Bwongereza biyongereye, igiteranyo cy’abinjiye mu 2024 kigera ku bihumbi 19. Byatumye guverinoma ishyirwaho igitutu, ishinjwa gufungurira amarembo abimukira batemewe n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!