U Bwongereza bwahawe iminsi 12 ngo bube bwagaragaje gahunda nshya bufite muri Brexit

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Finlande ari nacyo gihugu kiyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri uyu mwaka, Antti Rinne, yavuze ko u Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, afite iminsi 12 gusa kugira ngo abe yamaze kubagaragariza gahunda nshya igihugu cye gifite mu kwivana muri uyu muryango, mu kizwi nka Brexit.

Minisitiri w’Intebe Rinne yavuze ko we na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bemeranyije ko u Bwongereza bugomba kugaragariza EU ibyifuzo byabwo kandi mu nyandiko, bitarenze uku kwezi kwa Nzeri. Yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kugirana ikiganiro na Perezida Macron i Paris.

Yagize ati “Twemeranyije ko igihe kigeze ngo Boris Johnson agaragaje ibitekerezo bye mu nyandiko, niba bihari. Niba nta byakiriwe bitarenze uku kwezi kwa Nzeri, ubwo bizaba birangiye.”

Nk’uko BBC yabitangaje, umwe mu bakozi bo mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko “tuzakomeza kuganira kandi dutange ibyifuzo byacu ku gihe gikwiye.”

Johnson avuga ko bishoboka cyane ko u Bwongereza na EU bizemeranya ku masezerano azaranga imikoranire y’impande zombi nyuma yo gutandukana, ariko byanze bikunze Brexit igomba kuba ku wa 31 Ukwakira nk’uko byemejwe mbere, nubwo iyo tariki yagera nta masezerano aremeranywaho.

Amakuru avuga ko ibiganiro na EU bikomeje kugenda neza kuva Johnson yatorerwa kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza, muri Nyakanga.

Guverinoma ivuga ko yateganyije ibitekerezo binyuranye bishobora kuganirwaho, nk’uburyo bwakwifashishw, kurusha kuba nyuma yo kuva muri EU, hasubizwaho umupaka wo ku butaka muri Ireland n’igenzura rikomeye ku bicuruzwa byaba biva mu Bwongereza, kandi ari yo nzira ikomeye y’ubucuruzi.

Johnson yakunze kwanga kugaruka ku ngingo ashyize imbere mu bikorwa biganisha kuri Brexit, avuga ko adakeneye kugirana ibiganiro na EU anyuze mu itangazamakuru.

Minisitiri w’Intebe wa Finlande, Antti Rinne, yavuze ko yemeranyije na Perezida Emmanuel Macron ko u Bwongereza butagomba kurenza uku kwezi butaratanga gahunda nshya bufite kuri Brexit

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .