Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy yatangaje ko impushya 30 muri 350 z’abacuruza intwaro kuri Israel ari zo zigomba guhagarikwa.
Ibikoresho by’intambara bizahagarikwa kugurishwa kuri Israel harimo indege zimwe z’intambara, kajugujugu z’intambara n’indege zitagira abapilote.
Umuyobozi umwe wo muri Israel yabwiye BBC ko ubu butumwa burimo amakuru atari yo ariko ko binababaje.
Minisitiri Lammy yahamije ko bazakomeza gushyigikira ko Israel yitabara mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa Hamas kuko nta bihano byo kugura itwaro yigeze ifatirwa.
Muri Gicurasi 2024, Amerika yatangaje ko igiye gusuzuma niba Israel idakoresha intwaro zakozwe n’iki gihugu mu buryo bunyuranye n’amabwiriza yazo, hagamijwe kurengera umutekano w’abasivile.
Igitero Hamas yagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023 cyahitanye abarenga 1100, inafata bunyago abarenga 250.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, igice kiyobowe na Hamas ibara ko ibitero bya Israel bimaze guhitana abarenga ibihumbi 41 biganjemo abagore n’abana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!