00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwagerageje kohereza abimukira muri Afurika y’Iburasizuba kuva mu myaka 20

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 January 2025 saa 06:24
Yasuwe :

Mu myaka 20 ishize, u Bwongereza bwashatse kohereza muri Tanzania ababusaba ubuhungiro, ikaba ari guhunda itarakunze nubwo bwari kuyitangaho miliyoni esheshatu z’ama-pound.

Aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kivuga ko hari inyandiko za Leta y’icyo gihugu ziherutse kujya hanze, zigaragaza ko mu 2004 Guverinoma y’u Bwongereza yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Tony Blair, yasabye ko hategurwa gahunda yo kubaka inkambi muri Tanzania ikoherezwamo abimukira basabaga ubuhungiro igihugu cye.

U Bwongereza bwari bwateganyije gukoresha miliyoni ebyiri z’ama-pound yagombaga gukurwa mu kigega cy’icyo gihugu cyari gushinzwe kurwanya amakimbirane muri Afurika (ACPP).

Ayo mafaranga yagomba gukoreshwa mu gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda harimo no kubaka iyo nkambi, aho yagombaga kwakira abimukira baturukaga muri Somalia bagahungira mu Bwongereza.

Kuva ayo makuru yajya hanze, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania ntabwo iravuga kuri izo nyandiko zigaragaza ko ari gahunda yagombaga gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’ubutegetsi bwa Benjamin Mkapa.

Muri iyo gahunda Tanzania yagombaga guhabwa izindi miliyoni enye z’ama-Pound mu gihe iyo nkambi yari kuba yuzuye igatangira kwakira abo bimukira.

Muri Mutarama 2004, Uwari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza icyo gihe, Hilary Benn, yandikiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucuruzi, David Blunkett, avuga ko gahunda y’ubufatanye na Tanzania yatangiye.

Nubwo ubwo bufatanye bwari bwatangiye gushyirwa mu bikorwa, byakuruye impaka mu Bwongereza no rwego mpuzahanga bamwe barwanya iyo gahunda.

Bamwe mu bayobozi mu Bwongereza bavugaga ko amafaranga yari agenewe kurwanya amakimbirane muri Afurika atari akwiriye gukoreshwa ibindi.

Abandi bo bavugaga kongera kohereza abimukira muri Afurika byasaga nko kuba bongeye kubasubiza mu bibazo bavuyemo bahunze.

Kutavuga rumwe kuri iyi gahunda byatumye muri Mata 2004, gahunda itaramara kabiri itangiye, ihita ihagarikwa na Guverinoma y’u Bwongereza.

Ibyo kandi byahujwe na gahunda u Bwongereza buherutse kongera guhagarika, ubwo bwatekerezaga kohereza abimukira mu Rwanda.

Hamenyekanye uburyo u Bwongereza bwagerageje kohereza abimukira muri Tanzania ariko ntibikunde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .