00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Bwa mbere mu mateka ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere Celsius 42

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 July 2022 saa 12:56
Yasuwe :

Mu Bwongereza hitezwe ubushyuhe budasanzwe kuri uyu wa Kabiri, bushobora kugera kuri dogere celsius 42 bukibasira Amajyepfo y’Igihugu ndetse ni igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru mu mateka y’u Bwongereza.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Bwongereza, cyatangaje ko kuri uyu wa kabiri ibice byo Hagati, Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’u Bwongereza bishobora kwibasirwa n’ubu bushyuhe.

Ubushyuhe bwo hejuru kandi buteganyijwe muri Pays de Galles no mu bice bimwe bya Ecosse.

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Bwongereza, Health Security Agency, cyatanze umuburo, ko abantu bakwiriye gufata ingamba, zirimo kuguma mu nzu no kunywa amazi menshi.

Ku wa Gatanu, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iteganyagihe, Paul Gundersen, yavuze ko ubushyuhe budasanzwe bushobora gutangira kugaragara mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ko hari ibyago ko bwakiyongera ku kigero cya 80%.

BBC itangaza ko nibura abantu bane bamaze kurohama nyuma yo kugerageza guhungira ubushyuhe mu migezi no mu biyaga.

Kugeza ubu ikigero cy’ubushyuhe kiri hejuru mu Bwongereza cyagaragaye i Cambridge, mu Burasirazuba bw’igihugu buri kuri dogere celsius 38,7; hari ku ya 25 Nyakanga 2019.

Abantu batangiye guhungira ahantu hose hari amaze bashaka kugabanya ubushyuhe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .