Amakuru y’iyi mikoranire y’u Bwongereza na Albania mu bijyanye n’abimukira yatangajwe na The Sun, ku wa 14 Gicurasi 2025.
Bivuzwe kandi mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer ari mu ruzinduko muri Albania.
Uretse kohereza abimukira muri Albania, biteganyijwe ko Keir Starmer na mugenzi we, Edi Rama, bashobora gutangaza uburyo bahuriyeho bwo kurwanya abimukira.
Ntabwo ari ubwa mbere Albania yaba yinjiye mu byo kwakira abimukira, kuko yigeze kugirana ubwumvikana nk’ubu n’u Butaliyani ariko birangira budashyizwe mu bikorwa kubera inzitizi zaje mu by’amategeko.
Kuva umwaka wa 2025 watangira mu Bwongereza hamaze kwinjira abimukira mu buryo bunyuranyije n’amategeko barenga ibihumbi 12, ni ubwiyongere bwa 30% ugereranyije n’abari binjiye muri icyo gihugu mu gihe nk’icyo umwaka ushize.
Ubu bwiyongere bwarushijeho gushyira Keir Starmer ku gitutu, cyane ko hari abanyepolitike bo mu gihugu cye bamushinja gutesha agaciro amasezerano yo kwakira abimukira u Bwongereza bwari bufitanye n’u Rwanda, nyamara nta kindi gisubizo afite.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!