Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mushya, Keir Starmer, nk’uko byatangajwe na BBC.
Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, yavuze ko amwe mu mafaranga yari yarabikiwe iyi gahunda azakoreshwa nk’ingengo y’imari y’Urwego rushya rushinzwe umutekano wo ku mipaka, rwitezweho gukumira abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu muvugizi atangaje ibi, nyuma y’aho Minisitiri w’Umutekano imbere mu Bwongereza, Yvette Cooper, atangaje ko iyi gahunda iri gukorwaho isesengura ryimbitse.
Ati “Iyi gahunda yatanzweho miliyoni amagana, ariko birangira gusa hoherejwe abimukira bane babikoze ku bushake. Ubu twatangiye gukora igenzura kuri iyi gahunda yose. Ibizakurikiraho bizagezwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe gikwiriye.”
Kugeza mu 2023 Guverinoma y’u Bwongereza yari imaze guha u Rwanda miliyoni 249£ zizakoreshwa mu kwita kuri aba bimukira. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba aya ari mu yo u Bwongereza bwifuza kugaruza.
Izi mpinduka zibayeho nyuma y’aho ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza (Labour Party) ritsinze amatora, bigatuma aba-conservateur bari baratangije iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, batakaza imyanya ikomeye yari gutuma bayishyira mu bikorwa.
Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer akijya ku butegetsi yahise atangaza ko ahagaritse iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ni icyemezo na Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivugaho, ishimangira ko yamenye umugambi wa Guverinoma y’u Bwongereza wo gusesa amasezerano, gusa ivuga ko u Rwanda rwo rugishishikajwe no gushakira ibisubizo ikibazo cy’impunzi ku isi yose.
U Rwanda rwavuze ko n’ubwo bimeze bityo rwo rwubahirije uruhande rwarwo rw’amasezerano, harimo n’ibijyanye n’imari, kandi "ruracyashishikajwe no gukemura ikibazo cy’impunzi ku isi, harimo gutanga umutekano, icyubahiro ndetse n’amahirwe ku mpunzi zose n’abimukira baza mu gihugu cyacu."
Kuri uyu wa 9 nyakanga 2024, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yashimangiye ko u Rwanda rutazasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye muri gahunda yo kohereza abimukira binjira muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, kuko atari ko amasezerano abiteganya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!