Raporo yasohotse kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko ubukungu bw’u Bwongereza kuri ubu bwasubiye inyuma ho 4 % ugereranyije n’uko byari kuba bimeze iyo icyo gihugu kiguma muri EU.
Mu 2016 nibwo amatora ya kamarampaka yemeje ko u Bwongereza bwivana muri EU, bishyirwa mu bikorwa mu buryo budasubirwaho tariki 31 Ukuboza 2020.
Byatumye u Bwongereza butakaza amahirwe yose abaturage babwo bari bafite muri EU, harimo ubuhahirane bworoshye n’ibindi bihugu biri mu muryango.
Bloomberg igaragaza ko nibura guhera mu 2020 ubwo byatangazwaga ko u Bwongereza bwavuye muri EU, buri mwaka buhomba miliyari $124.
Kwivana muri EU byatumye abashoramari bamwe batangiya kwigengesera kuyishora mu Bwongereza, kuko batazabasha gucuruza ibicuruzwa byabo mu buryo bworoshye mu bindi bihugu bigize EU.
U Bwongereza kandi bufite ikibazo cy’abakozi bake mu nzego zitandukanye kuko benshi bahabarizwaga ubwo igihugu cyari kikiri muri EU, basubiye iwabo. Ibyo bituma n’inganda cyangwa abandi bacuruzi bahari badatanga umusaruro ukwiriye kubera ubuke, cyangwa abahari bagahenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!