Hashize igihe hari intambara mu by’amategeko mu bihugu bya Ecosse, u Bwongereza na Wales bajya impaka ku burenganzira bwerekeye ibitsina.
Itsinda ry’abagore bo muri Ecosse ryareze Leta, risaba ko uburenganzira bwo kurengerwa n’amategeko nk’abagore bwaharirwa abavukanye igitsina gore, n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwami bw’u Bwongereza urabishimangira.
Gusa umucamanza, Lord Hodge yavuze ko uru rubanza rudakwiye gutuma hari abavuga ko batsinze abandi kuko amategeko abuzanya ivangura ryakorerwa abihinduje igitsina.
Guverinoma ya Ecosse yo yemeza ko iyo umuntu yihinduje igitsina kandi afite urupapuro [certificat] rubihamya arengerwa n’amategeko nk’uwavutse ari umugore.
Urukiko rwasobanuye ko ijambo ‘umugore’ n’igitsina ari mu itegeko ryo mu 2010 rivuga ku buringanire bw’abantu imbere y’amategeko, yombi asobanuye uwavutse ari umugore n’igitsina umuntu yavukanye.
BBC yanditse ko hari n’irindi ryabanje ryavugaga ko mu gihe umuntu wihinduje igitsina afite ibyangombwa byemeza igitsina gishya gitandukanye n’icyo yavukanye, igishya cyemerwa mu bikorwa byose.
Guverinoma ya Ecosse yemeye ko igiye kujya yubahiriza ibikubiye mu mategeko ku byerekeye uburenganzira buteganyirijwe abantu b’igitsina runaka.
Abagore baburaniraga uburenganzira bwabo bavuze ko bizatuma bakoresha nta nkomyi ibice byihariye bagenewe kandi bakanisanzura mu matsinda n’ibikorwa bagenewe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!