00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Bitabaje Urukiko rw’Ikirenga ngo rwemeze ukwiye kwitwa ‘umugore’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 April 2025 saa 09:54
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwemeje ko umuntu ufatwa nk’umugore bigomba gushingira ku gitsina cye yavukanye bitandukanye n’uko bamwe bashakaga kubishingira ku byiyumvo n’ibyangombwa byanditse.

Hashize igihe hari intambara mu by’amategeko mu bihugu bya Ecosse, u Bwongereza na Wales bajya impaka ku burenganzira bwerekeye ibitsina.

Itsinda ry’abagore bo muri Ecosse ryareze Leta, risaba ko uburenganzira bwo kurengerwa n’amategeko nk’abagore bwaharirwa abavukanye igitsina gore, n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwami bw’u Bwongereza urabishimangira.

Gusa umucamanza, Lord Hodge yavuze ko uru rubanza rudakwiye gutuma hari abavuga ko batsinze abandi kuko amategeko abuzanya ivangura ryakorerwa abihinduje igitsina.

Guverinoma ya Ecosse yo yemeza ko iyo umuntu yihinduje igitsina kandi afite urupapuro [certificat] rubihamya arengerwa n’amategeko nk’uwavutse ari umugore.

Urukiko rwasobanuye ko ijambo ‘umugore’ n’igitsina ari mu itegeko ryo mu 2010 rivuga ku buringanire bw’abantu imbere y’amategeko, yombi asobanuye uwavutse ari umugore n’igitsina umuntu yavukanye.

BBC yanditse ko hari n’irindi ryabanje ryavugaga ko mu gihe umuntu wihinduje igitsina afite ibyangombwa byemeza igitsina gishya gitandukanye n’icyo yavukanye, igishya cyemerwa mu bikorwa byose.

Guverinoma ya Ecosse yemeye ko igiye kujya yubahiriza ibikubiye mu mategeko ku byerekeye uburenganzira buteganyirijwe abantu b’igitsina runaka.

Abagore baburaniraga uburenganzira bwabo bavuze ko bizatuma bakoresha nta nkomyi ibice byihariye bagenewe kandi bakanisanzura mu matsinda n’ibikorwa bagenewe.

Abagore bo muri Ecosse batanze ikirego baharanira uburenganzira bwabo kubera abagabo bihinduye ibitsina bababangamira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .