00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abashyigikiye gahunda yo kwinjiza impunzi mu gihugu biraye mu mihanda bamagana abayirwanya

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 8 August 2024 saa 12:23
Yasuwe :

U Bwongereza ni igihugu kiri gucikamo ibice bibiri nyuma y’uko abaturage bashyigikiye ko igihugu cyabo gikomeza kwakira abimukira n’impunzi, biraye mu mihanda bamagana imyigaragambyo imaze iminsi ikorwa n’abadashaka ko abo bantu bakomeza kwinjira mu gihugu cyabo.

Ni imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, aho aba bigaragambya bari bafite ibyapa byanditseho ngo ’impunzi zihawe ikaze muri iki gihugu’ n’ibindi bigaragaza ko bashyigikiye gahunda yo kwinjiza impunzi n’abimukira mu gihugu cyabo.

U Bwongereza bumaze iminsi buhanganye n’imyigaragambyo karundura y’abaturage batifuza ko igihugu cyabo gikomeza kwakira impunzi, aho bakoze ibikorwa birimo gutwika amaduka no gusahura.

Aba kandi banakoze urutonde rw’abanyamategeko bafasha impunzi n’abimukira kwinjira mu gihugu, bituma Polisi ibasaba gukorera mu rugo kugira ngo badahohoterwa.

Polisi y’icyo gihugu yatangaje ko ikomeje kohereza abapolisi benshi mu gihugu kugira ngo bakumire ibikorwa by’urugomo n’ihohotera rikomeje guca ibintu hirya no hino mu gihugu.

Abashyigikiye gahunda yo kwinjiza impunzi mu gihugu biraye mu mihanda bamagana abayirwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .