Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Bwongereza igaragaza ko mu minsi 28 ishize abantu 77,346 aribo bamaze guhitanwa na Coronavirus.
AFP yatangaje ko umubare w’abanduye mu gihe cy’amasaha 24 ashize ari 62,322, bituma abamaze kwandura bose kuva iki cyorezo cyagera muri iki gihugu bagera kuri miliyoni 2, 83.
Kugeza ubu u Bwongereza n’u Butaliyani biza mu bihugu bifite umubare munini w’abishwe na Coronavirus ku Mugabane w’u Burayi.
Ubwiyongere bw’imibare y’abandura Coronavirus bwatumye Leta y’u Bwongereza ifata ingamba zo gusaba abaturage kuguma mu rugo.
Ni ingamba zireba igihugu cyose muri rusange, aho kuba uduce tumwe na tumwe nk’uko byari bisanzwe. Ni ku nshuro ya kabiri u Bwongereza bushyizwe muri Guma mu Rugo, kuko byaherukaga muri Werurwe 2020.
Inzego z’ubuzima mu Bwongereza zivuga ko iki cyemezo cyari ngombwa kuko imibare y’abandura Coronavirus bajyanwa mu bitaro yiyongereyeho 40% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Werurwe, ku buryo hari ubwoba ko ibitaro n’abakora kwa muganga bashobora kunanirwa kwita ku barwayi bose, yaba aba Coronavirus n’izindi ndwara.
Guma mu Rugo yagizwe itegeko kuva kuri uyu wa Gatatu izagera rwagati mu kwezi gutaha.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2020, nibwo iki gihugu cyatangiye gukoresha urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n’Ikigo Pfizer gifatanyije na BioNTech ahahise hatangizwa gukingira abantu mu buryo bwa rusange.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ku wa Kabiri yavuze ko abantu basaga miliyoni 1.3 aribo bamaze guhabwa urukingo rwa Coronavirus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!