U Bwongereza: Abantu babonetse mu ikamyo barapfuye ni Abashinwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Ukwakira 2019 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Abantu 39 baherutse kugaragara mu ikamyo mu Bwongereza bapfuye, byatangajwe ko bakomokaga mu Bushinwa.

Polisi yahise afata umushoferi wari utwaye iyo kamyo witwa Mo Robinson akekwaho kwica abo bantu barimo abagore umunani n’abagabo 31, ngo ahatwe ibibazo.

Inzego zishinzwe umutekano n’iz’ubugenzacyaha zatangiye iperereza ngo zimenye niba hari itsinda ry’abantu bishihe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo iyo mirambo yasanzwe muri kontineri y’ikamyo mu gace ka Waterglade Industrial Park. Bivugwa ko iyo kamyo yari yaturutse mu Bubiligi.

Polisi yo mu gace ka Essex yatangaje ko bari mu iperereza kuri ubwo bwicanyi bemeza ko ari ubwa mbere muri ako gace. Bavuze ko abapfuye bose bashobora kuba ari Abashinwa nkuko BBC yabitangaje.

Ambasade y’u Bushinwa mu Bwongereza yatangaje ko ayo makuru ababaje yayamenye kandi iri kuyakurikiranira hafi.

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwavuze ko iyo kamyo basanzemo imirambo yahagurutse mu Bubiligi ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri.

Ntabwo haramenyekana aho abo bantu bashyiriwe muri iyo kamyo, niba ari mu Bwongereza cyangwa mu Bubiligi.

Si ubwa mbere ikibazo nk’icyo kibonetse mu Bwongereza kuko guhera mu 2014, abantu batanu bikekwa ko ari abimukira bagiye bagaragara bapfuye muri za kontineri mu gihugu cy’u Bwongereza.

Mu mwaka wa 2000 nabwo abandi bashinwa 58 bagaragaye barishwe bahejejwe umwuka mu gace ka Dover mu Bwongereza.

Ntabwo haramenyekana aho abo bantu bashyiriwe muri iyo kamyo, niba ari mu Bwongereza cyangwa mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza