Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho umugabo wihinduje igitsina agaragaza impungenge z’uko ubuzima bw’umwana atwite bushobora guhungabanywa n’icyuma cyo kwa muganga aherutse kunyuramo.
NHS yasabye abaganga kutajya bakeka igitsina cy’abarwayi bafite imyaka iri hagati ya 12 na 55 y’amavuko, ahubwo ko bakwiye kujya babaha impapuro zo kuzuririzaho niba batwite cyangwa badatwite.
Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph cyabisobanuye, abaganga bavuga ko hari abarwayi bakiriye nabi aya mabwiriza, kuko batumva impamvu babazwa niba batwite kandi bigaragara ko ari abagabo.
Bamwe muri aba baganga bandikiye NHS bayisaba gukuraho aya mabwiriza mashya, igasubizaho asanzwe kuko ngo gutandukanya umugabo n’umugore bidasaba kubanza kubaza igitsina.
Umwe muri aba baganga, Dr Louise Irvine, yagize ati “Kubera ko bidashoboka ko umugabo atwita, nta mpamvu yo kujya babaza abagabo niba batwite. Aya mabwiriza yo kunyura mu cyuma yahindanyije ibintu ubwo hashyirwagaho ibyo kwihinduza igitsina.”
Ibitaro bitandukanye bikorera mu Bwongereza, by’umwihariko mu murwa mukuru, Londres, bivugwa ko byatangiye guha abarwayi izi mpapuro zibabaza niba batwite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!