U Buyapani: Yoshihide Suga ashobora gusimbura Shinzo Abe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 30 Kanama 2020 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma y’u Buyapani, Yoshihide Suga arateganya kwiyamamaza mu Ishyaka riri ku butegetsi kugira ngo asimbure Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe uherutse kwegura.

Abe yeguye kuwa Gatanu kubera ubuzima bwe butifashe neza. Ni amakuru yazamuye amarangamutima ya benshi bibaza uzamusimbura mu ishyaka Liberal Democratic Party (LDP).

Biteganyijwe ko iryo shyaka rizahura vuba rigatoranya umuyobozi usimbura Abe, akaba ari nawe uzarangiza manda yari asigaje kugeza muri Nzeri 2020.

Ubusanzwe umuyobozi wa LDP ni we uzasimbura Shinzo kubera ubwiganze bw’iryo shyaka mu nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko Yoshihide Suga ari umwe mu bahabwa amahirwe menshi kandi nawe yiteguye kwiyamamaza.

Yoshihide Suga w'imyaka 71 biravugwa ko ari we uzasimbura Shinzo Abe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .