00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Yagiye kunywa inzoga ata ‘Flash Drive’ iriho amakuru y’abatuye umujyi bose

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 25 June 2022 saa 11:06
Yasuwe :

Isindwe ryatumye umukozi wa Leta mu mujyi wa Amagasaki uherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Osaka mu Buyapani, ata ububiko bw’amakuru ‘Flash Drive’ burimo amakuru n’imyirondoro ya buri muturage utuye muri uwo mujyi.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’uyu mujyi ryasobanuye ko uyu mugabo w’imyaka 40 yataye iyi flash ku wa kane nyuma yo kuyijyana mu kabari ku mugoroba avuye mu kazi.

Mu minsi ishize uyu mugabo yagiye mu bubiko bwifashishwa n’ubuyobozi bw’uyu mujyi, maze yohereza amakuru arimo amazina, amatariki y’amavuko, n’imyaka by’abaturage 465,177 batuye muri uyu mujyi kuri flash drive.

Iyi flash kandi yariho amakuru y’ibanga nka konti za banki,amakuru y’imisoro, amakuru y’abaturage bahabwa ingoboka na Leta n’ibindi bitandukanye.

NHK itangaza ko uyu mugabo yagiye kunywa inzoga maze arasinzira nyuma aza gukanguka igikapu cye cyarimo iyi flash kibwe. Ubuyobozi butangaza ko iyi flash ifite uburyo bw’ubwirinzi ku buryo ubu nta muntu urabasha gufungura amakuru ariho.

N’ubwo uyu mukozi yari yemerewe kugera kuri aya makuru, ubuyobozi butangaza ko bitemewe kuyashyira ku kindi gikoresho cy’umuntu bwite nta burenganzira ahawe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .