00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Umudepite yahawe inkwenene nyuma yo gukora mu mifuka Minisitiri ari kuvuga

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 08:20
Yasuwe :

Umudepite w’Umuyapani witwa Seiji Kihara yahawe inkwenene na benshi nyuma yo gufatwa amashusho yakoze mu mifuka y’ipantalo ye mu gihe bagezwagaho ijambo na Minisitiri w’Intebe ubwo bari mu rugendo bakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 13 Mutarama uyu mwaka.

Abaturage bo mu Buyapani banenze uyu mdepite bavuga ko yagaragaje ikinyabupfura gike mu gihe Fumio Kishida, Minisitiri w’Intebe yari ari kuvuga ijambo.

Imyitwarire ya Kihara ntiyashimishije na nyina umubyara, kuko yavuze ko atewe ikimwaro n’imyitwarire y’umuhungu we wakojeje isoni umuryango wabo.

Kihara wabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, we mu kwisobanura yavuze ko ibyo yakoze atari agasuzuguro ahubwo byaturutse “ku kamenyero ko gushyira intoki mu mifuka”.

Mu kwisobanura kwe yanongeyeho ko uburyo yari yifashe ari bwo bwamufashije gukurikirana neza ijambo rya Minisitiri.

Mu Buyapani gufata mu mifuka imbere y’umuntu mukuru cyangwa wiyubashye bifatwa nk’agasuzuguro.

Kihara yagaragaye afashe mu mifuka mu gihe Minisitiri w'Intebe yari ari kuvuga ijambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .