U Buyapani bubaye kimwe mu bihugu bike bikize gitangaje imibare y’abiiyahura. Haherukaga imibare yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu 2018.
Iyi mibare y’u Buyapani ishobora guhumura amaso n’ibindi bihugu bikabona uruhare Covid-19 yagize ku buzima bwo mu mutwe, hakanamenyekana ibyiciro by’abibasiwe kurusha abandi.
Umwalimu muri Kaminuza ya Waseda i Tokyo, yavuze ko bo batagize gahunda ya Guma mu Rugo ndetse ingaruka za COVID-19 si nyinshi cyane ugereranyije no mu bindi bihugu, ariko hari benshi zateye ibibazo bituma biyahura, nk’uko ibinyamakuru byinshi byabitangaje.
Yongeyeho ati “Ibyo birerekana ko n’ibindi bihugu bishobora kuzagenda bibona umubare munini w’abiyahura mu gihe kizaza.”
U Buyapani bukunze kuza imbere ku isi mu bihugu bifite umubare munini w’abiyahura. Nk’imibare yo mu 2016 igaragaza ko ikigereranyo cy’abapfuye biyahuye muri uwo mwaka bari 18,5 ku bantu ibihumbi 100. Bwazaga ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Korea y’Epfo mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Pasifika.
Impamvu zikunze gutera kwiyahura muri icyo gihugu zirimo gukora amasaha menshi, imihangayiko yo ku ishuri, guhezwa, akato gashingiye ku muco n’ibindi bibazo by’imitekerereze.
Mu myaka icumi yari ishize kugeza mu 2019, umubare w’abiyahura wari waragiye ugabanuka, nk’aho mu mwaka ushize bari 20.000. Nibwo hari habonetse umubare muto kuva Minisiteri y’Ubuzima yatangira gutangaza iyo mibare mu 1978.
Gusa kuva Coronavirus yagera muri icyo gihugu byagaragaye ko umubare w’abiyambura ubuzima wiyongereye cyane, bivuye ku mihangayiko yatewe n’icyorezo.
Umubare w’abagore biyahura warazamutse cyane, nko mu Ukwakira abagore biyambura ubuzima bazamutseho 83% ugereranyije n’aho byari biri mu mwaka wabanje. Ni mu gihe umubare w’abagabo wazamutseho 22% ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka wa 2019.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!