Ishiba wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, agiye kuyobora u Buyapani nyuma yo kubigerageza inshuro eshanu.
Uyu mugabo wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka LDP, yatsinze Sanae Takaichi bari bahanganye usanzwe ari Minisitiri w’Umutekano mu by’ubukungu.
Ishiba yabwiye abanyamakuru ko azibanda ku kugarura ishyaka rye icyizere mu baturage, aho rimaze igihe ryarabaye iciro ry’imigani kubera ibibazo by’imikoreshereze mibi y’amafaranga.
Bamwe mu batishimiye intsinzi ye mu ishyaka, bamushinja ubugambanyi kuko ngo mu 1993 yarivuyemo akajya mu rindi, nyuma yo kunenga uwari Minisitiri w’Intebe Kiichi Miyazawa.
Yagarutse mu ishyaka mu 1997, ndetse ahabwa imyanya itandukanye muri Guverinoma zagiye zisimburana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!