Ibiro Ntaramakuru Reuters kuri uyu wa 14 Kanama 2024 byatangaje ko mu zindi mpamvu ziri inyuma y’ubwegure bwe ari uko ishyaka rye Liberal Democratic Party (LDP) ryisanze mu bintu byinshi byaryandurije izina mu gihe cy’ubuyobozi bwe.
Harimo kuba iryo shyaka ryaragiranye imikoranire ya hafi n’Urusengero rukomoka muri Koreya y’Epfo rwitwa ‘Unification Church’ rwinjiza amafaranga menshi rukanagira imyizerere ihabanye n’amahame yo mu Buyapani, rushinjwa gukenesha abaturage b’u Buyapani binyuze mu kubasaruramo akayabo.
Nyuma yo gushinjwa ibyo, mu 2023 urwo rusengero rwavuze ko rugiye gukora amavugurura ku buryo umuyoboke warwo uhembwa umushahara adakwiye kwitanga amafaranga arenga 30% y’ayo ahembwa, kandi ko na mbere yo kujya kuyatanga umuryango w’uyatanga ugomba kuba wabanje kubyemera.
Mu bindi byashinzwe Fumio Kishida wari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani ni uko ishyaka rye ryagiye rikusanya amafaranga menshi y’inkunga rikagaragaza ko agiye gukoreshwa mu bikorwa bya politike bitandukanye, ariko nyuma rikajya rinanirwa kugaragaza uko ayo mafaranga yakoreshejwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamukuru kuri uyu wa 14 Kanama 2024, Fumio Kishida, yatangaje ubwegure bwe, avuga ko atakomeza kuyobora atizewe n’abaturage.
Minisitiri w’Intebe Kishida yagiye ku butegetsi mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!