Tariki 19 Gashyantare 2021 nibwo Guverinoma y’u Buyapani yahagurukiye ibibazo birimo ibyo kwiyahura bikomeje kwiyongera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Sakamoto yavuze ko mu nshingano z’ingenzi yahawe harimo guhangana n’umubare munini w’abagore bari kwiyahura muri ibi bihe bya Covid-19.
Ati “Minisitiri w’Intebe yantegetse gusuzuma icyo kibazo nkatanga n’uburyo bwo kugikemura. Ndizera ko tuzatangiza ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ubwigunge, abantu bagasabana.”
Mu Ukwakira 2020, abagore 880 bariyahuye mu Buyapani, bikaba byariyongereye ku kigero cya 70% ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2019.
Inzobere mu bijyanye no kwiyahura mu Buyapani, Michiko Ueda yabwiye Business Today dukesha iyi nkuru ko u Buyapani bufite abagore benshi badafite abagabo. Ibyo ngo byatumye ingaruka zatewe na Covid-19 zibashegesha cyane, babura ukundi babigenza bakiyahura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!