00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani bwongereye ibihe bidasanzwe habura iminsi mike ngo bwakire imikino Olympique

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura ukwezi kumwe n’iminsi mike ngo imikino Olympique izabera i Tokyo itangire, u Buyapani bwafashe icyemezo cyo kongera ibyumweru bitatu ku bihe bidasanzwe bwari bumazemo iminsi mu rwego rwo guhashya icyorezo cya Covid-19.

U Buyapani bumaze iminsi buri mu bihe bidasanzwe biteganywa n’itegeko nshinga kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bwari buri kugaragara mu gihe habura iminsi mike ngo imikino Olympique ku rwego rw’Isi itangire, dore ko biteganyijwe ko izatangira ku wa 23 Nyakanga 2021.

Byose biri mu rwego rwo kurandura burundu ubu bwiyongere ndetse n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kugira ngo hatazagira igikoma mu nkokora iyo mikino yari yasubitswe umwaka ushize kubera icyo cyorezo.

Guverinoma y’u Buyapani yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu bongereye ibihe bidasanzwe ibyumweru bitatu, bikazagera ku wa 31 Gicurasi 2021.

Guverinoma yatangaje ko umurwa mukuru Tokyo n’indi mijyi irimo Osaka bigiye kongererwa ibihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje koreka Isi.

Muri ibi bihe bidasanzwe Minisitiri w’ubukungu mu Buyapani, Yasutoshi Nishimura, wanahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ingamba zo gukumira Covid-19, yavuze ko bitazabuza imyiteguro y’iyi mikino gukomeza nubwo hari serivisi zizaba zitari gukora.

Zimwe muri serivisi zitemewe zirimo ibikorwa by’utubari, amaresitora, abasusurutsa abantu bifashishije ibihangano by’abandi mu tubari, n’ahandi hatangirwa inzoga.

U Buyapani ntabwo bwazahajwe cyane na Coronavirus nk’ibindi bihugu ariko urugamba rwo gukingira rusa n’urugenda biguru ntege.

Kugeza ubu habarurwa abantu bagera kuri 618.197 bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abangana na 10,585 bamaze kwicwa na Covid-19.

Imikino ya Olympique izabera Tokyo ihuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye no mu mikino itandukanye, barimo n’Abanyarwanda bo mu mikino irimo Amagare, gusiganwa ku maguru (Imikino Ngororamubiri) no Koga, yagombaga kuba umwaka ushize isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyavuzaga ubuhuha.

Umujyi wa Tokyo ni umwe mu yongererewe ibihe bidasanzwe mu gihe habura iminsi mike ngo imikino Olympique itangire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .