Guhera muri Mata uyu mwaka, u Buyapani buzatangira gutanga miliyoni y’ama-Yen, asaga miliyoni 8 Frw, kuri buri mwana mu bagize umuryango uzemera kuva mu mujyi ugasubira mu cyaro.
Bivuze ko niba umuryango ufite abana babiri, uzahabwa miliyoni 18 Frw ugasubira mu cyaro.
Uyu mwanzuro ugamije guhangana n’uduce dukomeje guhinduka amatongo mu gihugu kubera ko abaturage badushizemo bigira mu mijyi minini.
Leta kandi irashaka kongerera imbaraga uduce tw’ibyaro dutuwemo n’umubare munini w’abaturage bakuze, batagifite imbaraga zo gukora ngo bateze imbere igihugu.
Amafaranga azajya atangwa nyuma y’uko umuryango ugaragaje ko wamaze kwimuka, nkuko The Guardian yabitangaje.
Nta muturage wemerewe kwimukira mu cyaro ngo agaruke mu mujyi mbere y’imyaka itanu, uzabikora azajya asubiza Leta amafaranga yamuhaye.
Biteganyijwe ko iyo gahunda izatuma Tokyo ihumeka ikagabanya ubwinshi bw’abayituye, dore ko kuri ubu ibarizwamo abaturage miliyoni 35.
Uretse kubarira buri mwana ugize umuryango milioni 8 Frw, umuryango wose hamwe uzajya ubanza uhabwe miliyoni zigera kuri 24 Frw yo kuba wafashe umwanzuro wo kwimuka kugira ngo yifashishwe bashaka ikindi kizabatunga aho bimukiye.
Leta ivuga ko yizeye ko abaturage basaga ibihumbi icumi bazaba bimutse muri Tokyo bitarenze 2027.
Umubare w’abatuye u Buyapani ukomeje kugabanyuka ndetse imibare igaragaza ko bashobora kuva kuri miliyoni 125 bariho uyu munsi, bakazagera kuri miliyoni 88 mu 2065 kubera umubare munini w’abantu bakuze kandi kubyara bikaba bititabirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!