U Buyapani butuwe na miliyoni 125 z’abaturage, icyakora umwaka ushize bivugwa ko havutse abana bari munsi y’ibihumbi 800. Ni mu gihe mu myaka ya 1980, ku mwaka havukaga abana miliyoni ebyiri ku mwaka.
Kubera kwiyongera kw’icyizere cyo kubaho, kuri ubu mubare w’abantu bakuru ugenda wiyongera ku kigero kirenze icy’abana bavuka.
Nibura 28% by’abatuye u Buyapani bafite imyaka iri hejuru ya 65, kikaba icya kabiri gifite umubare munini w’abantu bakuze.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida yavuze ko aho bageze hakomeye, ku buryo hakenewe igikorwa mu maguru mashya.
Ati “u Buyapani busigaye ku manga aho tugomba kugaragaza niba dushaka gukomeza kubaho nk’umuryango. Kwita ku ngamba zo kongera abana bavuka, ni ikibazo tudakwiriye gukomeza gutegereza.”
Hagiye gushyirwaho ikigo kizita kuri izo gahunda zo kongera umubare w’abana bavuka. Mu myaka yashize u Buyapani bwagiye bushyiraho ingamba nk’izo ariko ntibyatanga umusaruro.
Mu 2020, ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage b’u Buyapani bazava kuri miliyoni 125, bakazagera kuri miliyoni 53 mu mpera z’iki kinyejana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!