U Buyapani bugiye gukora indege z’intambara zizaba zikomeye ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ingabo mu Buyapani yamenyesheje abagize Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu ko iteganya gutangira gukora indege z’intambara, zizasimbura izisanzwe zikoreshwa n’Igisirikare cyo mu kirere za Mitsubishi F-2.

U Buyapani buteganya ko izo ndege nshya za gisirikare zifashishwa mu bwirinzi zizatangira gukoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2031.

Minisiteri y’Ingabo mu Buyapani izatangira gukora inyigo y’izo ndege mu 2024, mu gihe ingendo z’izo ndege zizatangira kugeragezwa mu 2028 mbere y’imyaka itatu ngo zitangire gukorwa ari nyinshi.

Biteganyijwe ko izo ndege nshya zizatangira gukoreshwa mu 2035, ari nacyo gihe izo mu bwoko bwa F-2 zizaba zavanwe ku isoko.

Inyandiko zivuga kuri iyo myiteguro yo gukora indege z’intambara zikomeye zerekana ko imiterere yazo, uburemere n’ubwoko bwa moteri zizakoresha bizatangira kunozwa mu mpera z’uyu mwaka. Umushinga wo gutangira gukora izo nyigo washowemo miliyoni $103.2.

U Buyapani burateganya guhitamo sosiyete izakora iyo ndege bitarenze Mutarama 2021.

Minisiteri y’Ingabo yagaragaje ko iteganya guha akazi ikigo cyo mu Buyapani, iyo ndege byitezwe ko izaba ifite moteri ebyiri ndetse ikaba ishobora gukora ku rwego mpuzamahanga.

Ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kunuganuga ko Sosiyete yo mu Buyapani ya Mitsubishi Heavy Industries Ltd ariyo ishobora guhabwa icyo kiraka.

Ingengo y’imari y’Igisirikare cy’u Buyapani mu 2020 yagaragaje ko miliyoni $261 zateganyirijwe iyo gahunda izwi nka F-X, zirimo azakoreshwa mu gukora drones zizakorana n’izo ndege n’ikoranabuhanga riri gukorerwa muri Australia na Amerika.

Bivugwa ko indege y’ubwirinzi izakorwa n’u Buyapani izaba ifite ubushobozi bwo gufata ibisasu bya missile biterwa indege, intwaro z’imbere zimeze kimwe n’izo mu ndege z’intambara za American F-22

Indege ya F-2 yagurukijwe mu kirere cya Tokyo bwa mbere mu 1995, iri kumwe n’iyo mu bwoko bwa F-15J.

U Buyapani bwasanze bukeneye kuzongerera ubushobozi bitewe n’uko ibindi bihugu birimo u Bushinwa nabyo byongereye imari bishyira mu kubaka indege z’intambara, zirimo iyo mu bwoko bwa J-20.

Minisitiri w’Umutekano mu Buyapani, Taro Kono, yavuze ko igitutu cyiyongereye mu kwezi gushize, ubwo yabwiraga abanyamakuru ko Ingabo zishinzwe Ubwirinzi bwo mu Kirere mu Buyapani zamanuye indege z’intambara mu gusubiza iz’Igisirikare cy’u Bushinwa zinyura hafi y’ubutaka bw’u Buyapani.

U Buyapani bwiyemeje kwinjira mu mushinga wo gukora indege nshya nyuma yuko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yemeye kugurisha u Buyapani indege z’intambara zirenga ijana zo mu bwoko bwa F-35, zifite agaciro ka miliyari $23.

Indege y'Intambara ya F-2 isanzwe ikoreshwa n'Igisirikare cyo mu Kirere cyo mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .