00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Uwitwaje icyuma yishe umwe akomeretsa abarimo umukinnyi wa Arsenal

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 11:28
Yasuwe :

Mu Mujyi wa Milan uherereye mu Majyaruguru y’u Butaliyani umugabo w’imyaka 46 yishe umuntu umwe amuteye icyuma akomeretsa abandi bane barimo n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Pablo Mari watijwe Monza avuye muri Arsenal.

Amakuru dukesha BBC avuga ko iyi nsanganya yabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ubwo uyu mugabo w’imyaka 46 yinjiraga muri ‘Carrefour supermarket’ agatangira gutera ibyuma abo ahasanze.

Yahereye ku mubitsi w’iri guriro amutera icyuma ndetse ahasiga ubuzima ubundi akomereza ku bakiliya bari baje guhaha ibintu bitandukanye.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi amaze gukomeretsa abantu bane no kwica umwe. Amakuru y’ibanze yatanzwe n’inzego z’umutekano avuga ko umugabo wakoze ibi asanganywe uburwayi bwo mu mutwe.

Mu batewe ibyuma n’uyu mugabo harimo na Pablo Mari usigaye ukinira ikipe ya Monza yagezemo avuye muri Arsenal nk’intizanyo. Bivugwa ko ubu ari koroherwa nyuma yo guterwa icyuma mu mugongo.

Pablo Mari watijwe Monza avuye muri Arsenal ni umwe mu bantu bakomerekejwe n'uyu mugabo wo mu Butaliyani winjiye muri 'supermarket' agatangira gutera abantu ibyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .