Denaro, amaze imyaka igera kuri 30 ashakishwa, yafatiwe ahitwa Palermo. Afatwa nk’umuyobozi wasimbuye abari bahagarariye agatsiko k’abagizi ba nabi kiswe Cosa Nostra barimo Toto Riina na Bernardo Provenzano, bapfiriye muri gereza mu 2016 na 2017.
Minisitiri w’Intebe wungirije, Salvini yagize ati “ Nyuma y’imyaka 30 yihishahisha, Matteo Messina Denaro yafashwe. Ndashimira byimazeyo abagore n’abagabo batigeze bacogora bakiyemeza ko bitebutse cyangwa bitinze nubwo baba bagize ba nabi karundura bazafatwa.”
“Uyu ni umunsi ukomeye ku Butaliyani kandi ni ikimenyetso cyo kwihanangiriza abagizi ba nabi: inzego n’intwari zacu ntizijya zicogora.”
Umuyobozi wa gendarmerie y’u Butaliyani, yavuze ko Denaro yafatiwe mu kigo cy’ubuvuzi aho yari yagiye kwivuriza cancer. Yari yiyandikishije akoresheje izina rya Andrea Bonafede.
Denaro yari amaze igihe ari ku rutonde rw’abantu bashakishwa cyane mu Butaliyani.
Yavutse mu 1962. Kuva mu 2000, polisi y’u Butaliyani yazamuye umubare w’abantu yafashe bafite aho bahuriye na we.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!