00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Umubikira yafunzwe azira gukorana n’agatsiko k’amabandi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 6 December 2024 saa 01:37
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane, Polisi yo mu Butaliyani yafunze abantu 25 barimo n’umubikira, bakurikiranweho gufasha abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’udutsiko tw’amabandi azwi nka mafia.

Aba bantu bakurikiranweho ibyaha byo gufasha aba-mafia gucuruza ibiyobyabwenge, kunyereza umusoro, kujyana ibyibwe, gukoresha amafaranga mu buryo butemewe, kunyereza umutungo, no gutera abantu ubwoba.

Uyu mubikira w’imyaka 57 witwa Anna Donelli, yari asanzwe azwi mu bikorwa by’ubukorerabushake muri geraza zitandukanye mu mujyi wa Brescia mu majyaruguru ya Lombardy, mu Butaliyani.

Polisi ivuga ko Donelli yakoraga nk’umuhuza hagati y’abayobozi b’utwo dutsiko tw’abagizi ba nabi bafunze na bagenzi babo basigaye hanze batarafungwa.

Ikigo cy’ababikira bo mu muryango w’abagiraneza (Sisters of Charity institute) yabagamo, ntikiragira icyo gitangaza kuri aya makuru y’ifungwa ry’umubikira wabo.

Uyu mubikira yafatiwe mu mujyi wa Brescia mu majyaruguru ya Lombardy, mu Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .