U Butaliyani: Uduce tune turimo na Milan twasubijwe muri Guma mu rugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gusubiza muri Guma mu rugo uduce tune tw’iki gihugu turimo n’Umujyi wa Milan bitewe n’umubare munini w’abandura COVID-19 ukomeje kutugaragaramo.

Uduce twashyizwe muri Guma mu rugo turimo Lombardy, Piedmont, Valle d’Aosta na Milan. Abatuye utu duce bemerewe kuva mu rugo gusa igihe bagiye ku kazi cyangwa kwa muganga.

Kugira ngo utu duce dushyirwe muri Guma mu rugo hagendewe ku kigero abantu banduraho COVID-19, n’umubare w’abantu bari mu bitaro.

Ubwo yatangazaga uyu mwanzuro ku baturage b’iki gihugu kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, yavuze ko batagize icyo bakora bashobora gushiduka ibitaro byuzuye indembe.

Ati “Ibice byacu bishinzwe kwita ku ndembe bishobora kuzura mu byumweru bike, tugomba kugira icyo dukora.”

Uyu mwanzuro wa Guma mu rugo watangiye kubahirizwa kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2020.

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byazahajwe cyane na COVID-19, ndetse kuri ubu iki cyorezo cyatangiye kubura umutwe muri iki gihugu cyafushije abagera kuri 352 ku wa Gatatu, baje bakurikira 353 bari bapfuye ku munsi wabanje.

Umwanzuro wo gusubiza ibice bimwe by’iki gihugu muri Guma mu rugo uje usanga hari ibindi bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi byamaze gufata umwanzuro nk’uyu birimo u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage.

Mu Butaliyani uduce tune twasubijwe muri Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .