00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Minisitiri w’Intebe yitambitse icyemezo cyo kwandika abana b’abaryamana bahuje ibitsina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Werurwe 2023 saa 07:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni yashinjwe kwitambika icyemezo cyari cyafashwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Milan cyo gutangira kubarura abana b’abaryamana bahuje ibitsina ku babyeyi babo kugira ngo babagireho uburenganzira busesuye.

Iki cyemezo cy’ubuyobozi bwa Milan cyari cyafashwe nk’intambwe ikomeye itewe n’u Butaliyani mu kubahiriza uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina nticyateye kabiri, kuko nyuma y’amasaha make ubuyobozi bw’u Butaliyani bwahise busaba ko ibi bikorwa bihagarara.

Amakuru dukesha BBC avuga ko guhagarika ibi bikorwa bishobora kuba byaragizwemo uruhare na Minisitiri w’Intebe, Giorgia Meloni cyane ko atabarizwa mu ishyaka ry’abatsimbaraye ku mpinduka.

Iki cyemezo cya Minisitiri w’Intebe, Giorgia Meloni cyatumye ku wa Gatandatu ababarirwa mu Magana birara mu mihanda mu myigaragambyo yo kugaragaza ko ibiri gukorwa ari ukumwina uburenganzira no guheza abana bakomoka ku baryamana bahuje ibitsina.

Giorgia Meloni ni umwe mu bayobozi bakunze kugaragaza ko batemera ibijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina, ahubwo ashimangira ko Abataliyani bakwiriye kubaho bagendera ku ndangagaciro zishingiye ku idini n’umuco.

Uyu mugore n’ishyaka rye kandi bavuga ko bafite umushinga w’itegeko uzasiga igikorwa cyo gutwitira abaryama bahuje ibitsina kigizwe icyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .