00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Habonetse igisasu cyo mu ntambara ya kabiri y’Isi kitaraturika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2022 saa 03:36
Yasuwe :

Abantu babarirwa mu 3000 baturiye agace ka Borgo Virgilio, mu Butaliyani basabwe kwimuka aho hantu kugira ngo haturitswe igisasu cyo mu ntambara ya kabiri y’Isi cyabonetse mu mugezi.

Ni igisasu cyabonetse nyuma y’uko habayeho amapfa akomeye agakamya umugezi wa Po bigatuma icyo gisasu kigaragara. Ni ubwa mbere mu myaka 70 habonetse amapfa ameze gutyo.

Iki gisasu cyakorewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika cyaje guturitswa neza n’inzobere mu bya gisirikare. Cyabonywe n’abarobyi kuwa 25 Nyakanga 2022 mu gace ka Borgo Virgilio, hafi y’umujyi wa Mantua.

Inzobere mu bya gisirikare kuri iki cyumweru zaturikije iki gisasu cy’ibiro 450. Ni igikorwa cyabaye hafunzwe ikirere, ingendo zo mu modoka ni iza gari ya moshi ndetse n’izo mu mazi.

Iki gisasu ni cyo mu ntambara ya kabiri y’Isi yatangiye kuwa 1 Nzeri 1939 irangira kuwa 2 Nzeri 1945.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo abaturage batangiye kugaruka mu ngo zabo. Mu kwezi gushize u Butaliyani bwashyizeho ibihe bidasanzwe mu bice byeregereye umugezi wa Po, kubera ko amazi y’uyu mugezi muremure kuruta indi mu gihugu yari akomeje gukama.

Iki gisasu cyaturikijwe nyuma yo gusangwa mu mugezi wa Po

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .