U Butaliyani, ni cyo gihugu ku mugabane w’i Burayi cyashegeshwe na Covid-19 cyane dore ko ari icya gatanu ku isi muri rusange.
Ubwo u Butaliyani bwongeraga gutangaza ko Covid-19 yagarutse mu Ugushyingo, icyo gihe ibitaro byatangazaga ko byakira abantu 1000 ku munsi, mu gihe abarembye barengaga abantu 100 ku munsi.
Kugeza ubu mu Butaliyani harabarurwa umubare w’abamaze kwandura urenga miliyoni 1,9, abamaze guhitanwa n’iki cyorezo barenga ibihumbi 70, abakirwaye bagera 596192.
Kuva umuntu wa mbere yagaragara muri iki gihugu mu mpera za Mutarama, umubare w’abandura wakomeje kugenda wiyongera uza kugabanuka muri Gicurasi, gusa mu Ugushyingo imibare yongeye kuzamuka ku buryo buteye inkeke bituma u Butaliyani bugira abishwe na Coronavirus bangana 70.395.
Minisitiri w’intebe, Giuseppe Conte, aherutse gutangaza ko mu bihe bya Noheli n’Ubunani, amaduka, utubari na restaurant bizaba bifunze ndetse ingendo zizaba zibujijwe kubera gukangaranywa n’ubwiyongere bw’abarwara iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!