Ubu bwato bwarohamye tariki ya 20 Kanama 2024. Bwarimo abantu 22 n’abandi bagize itsinda ribuyobora, hapfa barindwi gusa kugeza kuri uyu wa 23 Kanama hari hamaze kuboneka imirambo ya batandatu.
Imirambo yabonetse irimo uw’umukobwa wa Lynch witwa Hannah, uwa Jonathan Bloomer uri mu bayobozi b’ikigo Stanley International n’umugore we Judy Bloomer, umunyamategeko Chris Morvilloand n’umugore we Neda Morvillo n’umutetsi Recaldo Thomas.
Ubwo ubu bwato bwari bumaze kurohama, byaketswe ko bushobora kuba bwubitswe mu nyanja n’umuraba mwinshi, ariko kuri uyu wa 24 Kanama 2024, Umushinjacyaha Ambrogio Cartosio yatangaje ko abagenzacyaha basanze iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’imyitwarire mibi y’abayoboraga ubu bwato.
Uyu mushinjacyaha yagize ati “Birashoboka cyane ko babigizemo uruhare. Ashobora kuba ari uwari ubutwaye, bashobora kuba itsinda ry’ababuyoboraga ryose cyangwa se akaba uwari umurinzi. Turi kugenzura ibishoboka byose kugira ngo turebe imyitwarire yaba yarabiteye.”
Cartosio yasobanuye ko ubushinjacyaha bwamaze gutanga ikirego, bushinja “abantu batazwi icyaha cyo cyo kutita ku bwato n’ubuhotozi.”
Undi mushinjacyaha witwa Raffaele Cammarano yatangaje ko mu gihe ubu bwato bwarohamaga, abapfuye bashobora kuba bari basinziriye, ikaba impamvu yatumye babura uko batabara ubuzima bwabo.
Cammarano yasobanuye ko hari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo birimo no kumenya niba ubu bwato bwarimo agasanduku k’umukara kabika amakuru yose y’urugendo cyangwa se niba iri rohama ryaratunguranye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!