U Butaliyani: Abantu miliyoni 16 bamaze gushyirwa mu kato kubera Coronavirus

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 Werurwe 2020 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Abaturage miliyoni 10 batuye mu gice cy’Amajyaruguru y’u Butaliyani ahazwi nka ‘Lombardy’ n’abo mu zindi ntara 14 zirimo Venice, Parma na Modena bose hamwe bagera kuri miliyoni 16 bashyizwe mu kato kubera icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri w’Intebe mu Butaliyani, Giuseppe Conte, yavuze ko iki cyemezo kigamije kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Turashaka kubungabunga ubuzima bw’abaturage bacu, turabizi ko izi ngamba zizasaba kwigomwa ariko iki ni igihe aho tugomba gufata izo inshingano.”

Abantu bo muri utu duce twashyizwe mu kato ntibemerewe kuharenga ndetse nta n’uvuye ahandi wemerewe kuhagera kereka igihe biri ngombwa cyane.

Kuva Coronavirus yagera mu Butaliyani imaze guhitana abarenga 230 mu gihe umubare w’abamaze kwandura wo wazamutse ukava ku 1200 ukagera kuri 5883.

BBC ivuga ko iyi mibare yarushijeho kuzamuka ku wa 7 Werurwe aho mu masaha 24 gusa abarenga 50 bari bamaze kwitaba Imana, naho umubare w’abanduye ukiyongeraho 4 683.

Mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo u Butaliyani bwafashe ingamba zirimo gufunga inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zizwi nka ‘Gym’, inzu ndangamurage no gusubika imwe mu mihango ihuza abantu benshi irimo ubukwe n’ibiriyo kugeza ku wa 3 Mata 2020.

Inzego z'umutekano zatangiye gufunga imihanda yo muri utu duce twashyizwe mu kato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .