00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Busuwisi bushobora guhagarika Politiki yo kutagira aho bubogamira

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 1 September 2024 saa 01:28
Yasuwe :

Itsinda ry’inzobere zo mu Busuwisi ryakoze raporo igamije kugaragaza uburyo icyo gihugu gishobora guhagarika umurongo kimaze imyaka isaga 500 gifashe, wo kutagira uruhande na rumwe gihagararaho mu bibazo bireba politiki y’Isi.

Itsinda ryashyizweho umwaka ushize, kuri uyu wa Kane ryatanze raporo irimo imyanzuro ijana igamije gufasha icyo gihugu kurushaho gusigasira umutekano wacyo, harimo n’uwo wo kureka kutagira uruhande rubogamiraho.

Mu bindi kandi bagaragaje, ni ugukomeza gutsindagira umubano w’u Busuwisi n’imiryango irimo na NATO n’uw’Ubumwe bw’u Burayi. Hari kandi kongera ingengo y’imari y’igisirikare, ikava kuri 0.75% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ikaba 1% by’Umusaruro Mbumbe.

Impamvu basaba ko u Busuwisi bwahagarika kutagira aho bubogamira, ni uko politiki y’Isi yahindutse kugeza aho intambara ziri kuba nk’iyo muri Ukraine byanze bikunze zishobora kugira ingaruka ku Burayi n’u Busuwisi.

U Busuwisi bwatangije gahunda yo kutagira aho bubogamira mu 1515.

U Busuwisi bwasabwe kongera ingengo y'imari y'igisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .