00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa : Umwana wagurishijwe n’ababyeyi be akivuka, yahuye nabo nyuma y’imyaka 17 baramwanga

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 23 January 2022 saa 12:55
Yasuwe :

Mu Bushinwa umusore w’imyaka 17 wagurishijwe n’ababyeyi be akivuka, yakoze uko ashoboye ngo ababone amaze kubabona baramwihakana.

Liu Xuezhou wiga mu mashuri yisumbuye ahitwa Shijiazhuang mu ntara ya Hebei iherereye mu Majyaruguru y’u Bushinwa, mu minsi ishize nibwo yatangiye gushakisha, abasha kumenya aho ababyeyi be bamubyaye baherereye.

South China Morning Post yatangaje ko Liu Xuenzhou amaze kubona ababyeyi be, bamwihakanye bakavuga ko batamushaka kubera ko ashobora kubangamira ubuzima bwabo bushyashya.

Liu yagurishijwe n’ababyeyi muri 2005 babicishije ku muntu wabahuje n’umuryango wamuguze, gusa ababyeyi bamuguze baje kwitaba Imana mu mpanuka yabaye afite imyaka 4 bituma akurira mu bigo byita ku bana b’impfubyi.

Ababyeyi be bamubyaye batarasezerena bahitamo kumugirisha kugira ngo se abone ubushobozi bwo kwishyura inkwano umuryango w’umugore we.

Nyuma yo kumugirisha ababyeyi be baje gutandukana, ndetse banashinga indi miryango mishya.

Bamusabye ko yajya kure yabo kuko yabangamira imiryango yabo, ndetse nta n’ubufasha biteguye kumuha kuko abarwa nk’umuntu mukuru.

Ding Shuangquan ise umubyara, yari afite ubwoba bw’uko umugore we mushya azahita amwaka gatanya naramuka azanye Lui mu muryango.

Liu Xuezhou yanzwe n'ababyeyi bamugurishije akivuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .