00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Umuntu wa mbere yanduye ‘monkeypox’, abaturage basabwa kudakora ku banyamahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2022 saa 09:52
Yasuwe :

Umuntu wa mbere mu Bushinwa yagaragaweho icyorezo cya ‘Monkeypox’, ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo busaba abaturage kwirinda gukora ku banyamahanga.

Uyu muntu wanduye ‘monkeypox’ yagaragaye mu majyepfo ashyira uburengerazuba mu gace ka Chongqing.

Amakuru dukesha CNN avuga ko uyu muntu yari avuye mu mahanga ko ndetse yashyizwe mu kato kubera COVID-19 ariko biza kurangira anasanganywe iki cyorezo cya ‘monkeypox’.

Nyuma y’uko aya makuru agiye hanze, Umuyobozi ushinzwe indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’u Bushinwa cyo kirwanya no kikanakumira ibyorezo, Wu Zunyou, yavuze ko abaturage b’iki gihugu bakwiriye kwirinda gukora ku banyamahanga.

Ati “Ni ingenzi cyane gushyira imbaraga mu bikorwa byo kugenzura no kwirinda monkeypox [...] mwirinde gukoranaho cyane n’abanyamahanga.”

Wu Zunyou yakomeje avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zashyizweho mu Bushinwa zari zarafashije iki gihugu kwirinda monkeypox ariko biza kurangira habonetse umurwayi wayo mu buryo butunguranye.

Monkeypox yatangiye kwibasira abatuye Isi muri Gicurasi 2022, kugeza ubu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abarenga ibihumbi 23 bamaze kuyandura.

Nubwo ari indwara igaragara cyane ku Mugabane w’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko muri Afurika y’Iburengerazuba no hagati ni ho icyorezo gifite ubukana bwinshi bwo kwica.

Indwara ya Monkeypox iterwa na virusi ifitanye isano n’iya smallpox yigeze kwibasira Isi igahitana ababarirwa muri miliyoni 800.

Iyi virusi ya monkeypox yandura iyo habayeho gukora ku muntu wayanduye cyangwa kwegerana cyane. Ishobora no guterwa no kurya inyama z’inyamaswa iyirwaye ndetse n’ubwo bitaremezwa, bivugwa ko ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ufite ibimenyetso byayo agirwa inama yo kwirinda gukora icyo gikorwa.

Mu Bushinwa umuntu wa mbere yanduye Monkeypox

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .