Umusozi wa Everest uri mu ruhererekane rw’imisozi za Himalayas hagati y’igihugu cya Nepal n’agace ka Tibet k’u Bushinwa. Uyu musozi ibihugu byombi byemeje ko ufite uburebure bwa metero 8848,86.
Ni umusozo w’ukutumvikana kwaranze ibi bihugu mu myaka yashize ku burebure bw’uyu musozi. Ibyo bihugu byombi na Guverinoma zitandukanye ku Isi zagiye zitangaza imibare itandukanye y’uburebure bwa Everest.
Umuyobozi mu kigo gishinzwe ubushakashatsi muri Nepal, Susheel Dangol, yabwiye CNN ko ibihugu byombi byafatanyije gupima uburebure bwa Everest, bikabona igisubizo bihuriyeho.
Mu 2005, u Bushinwa bwapimye umusozi wa Everest buza gutangaza ko bwasanze ureshya na metero 8.844.
Icyakora iyo mibare ntabwo yemewe na Nepal. Bakomeje gukoresha imibare y’uko uwo musozi ufite metero 8.848 bagendeye ku bushakashatsi bwakozwe n’u Buhinde mu 1955.
Mu 2015, hari ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bugaragaza ko uburebure bwa Everest bwahindutse biturutse ku mutingito uri ku gipimo cya 7.8 washegeshe Nepal. Nyuma y’imyaka ibiri Nepal yemeye kongera gupima ngo irebe uko uwo musozi ungana.
Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping muri Nepal umwaka ushize, ibihugu byombi byemeranyije gufatanya gupima buri kimwe kigapima gihereye ku ruhande rwacyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!