Uyu muyaga witezweho gukaza umurego muri izi mpera z’icyumweru, aho uri kugendera ku muvuduko wa kilometero 150 ku isaha imwe (150kph), ndetse ukaba ari wo muyaga ufite uyu muvuduko ubayeho i Beijing mu Bushinwa nibura mu myaka 50 ishize.
Ku rundi ruhande, ingendo z’indege zigera kuri 838 zahagaritswe, ari nako byagenze ku ngendo za gari ya moshi. Ibikorwa bikurura ba mukerarugendo byahagaritswe, abantu bagirwa inama yo kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Ibiti bigera kuri 300 byamaze kugwa i Beijing, bituma ubuyobozi bufata icyemezo cyo gushyiraho itsinda rishinzwe gutema ibishaje bishobora guteza impanuka, ibindi bigasigasirwa ku buryo bidashobora kugwa.
Byitezwe ko uyu muyaga ushobora kugenza make kuri iki cyumweru.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!