00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Inkubi y’umuyaga yahagaritse ingendo z’indege

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 April 2025 saa 04:14
Yasuwe :

Umuyaga udasanzwe mu Murwa Mukuru w’u Bushinwa, Beijing, wahagaritse ingendo z’indege ndetse na gari ya moshi, mu gihe abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo, ibiti bikuze biratemwa ibindi birashyigikirwa kugira ngo bitagwa.

Uyu muyaga witezweho gukaza umurego muri izi mpera z’icyumweru, aho uri kugendera ku muvuduko wa kilometero 150 ku isaha imwe (150kph), ndetse ukaba ari wo muyaga ufite uyu muvuduko ubayeho i Beijing mu Bushinwa nibura mu myaka 50 ishize.

Ku rundi ruhande, ingendo z’indege zigera kuri 838 zahagaritswe, ari nako byagenze ku ngendo za gari ya moshi. Ibikorwa bikurura ba mukerarugendo byahagaritswe, abantu bagirwa inama yo kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ibiti bigera kuri 300 byamaze kugwa i Beijing, bituma ubuyobozi bufata icyemezo cyo gushyiraho itsinda rishinzwe gutema ibishaje bishobora guteza impanuka, ibindi bigasigasirwa ku buryo bidashobora kugwa.

Byitezwe ko uyu muyaga ushobora kugenza make kuri iki cyumweru.

Abantu bagiriwe inama yo kwirinda ingendo zitari ngombwa muri ibi bihe by'umuyaga mwinshi
Amatsinda atema ibiti ari gukora ubutaruhuka kugira ngo hirindwe impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .