Hari hashize iminsi hari imyigaragambyo ikomeye mu baturage, batishimiye ingamba zashyizweho na leta zo guharanira ko nta bwandu bwa Covid-19 bugaragara mu gihugu.
Kuri ubu, inzego zitandukanye zatangiye koroshya ingamba zari zashyizweho. Mu Murwa Mukuru, Beijing, ibikorwa by’ubucuruzi byafunguye, ndetse abatega imodoka rusange ntabwo bari bwongere gusabwa kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 48.
Mu Mujyi wa Shanghai wari umaze amezi abiri muri guma mu rugo, abantu bemerewe kuba bajya muri pariki ndetse bakitabira n’ibindi bikorwa bibera ahantu hafunguye.
Mu Mujyi wa Hangzhou ho hakuweho amabwiriza yategekaga abantu ko bagomba kwipimisha, aho ubu ababisabwa ari abagiye kwa muganga no mu mashuri.
Mu Mujyi wa Urumqi, amaguriro, hotel na restaurant byemerewe gufungura kuri uyu wa Mbere.
Abayobozi bo mu Mujyi wa Wuhan aho Covid-19 yagaragaye bwa mbere, n’abo mu Mujyi wa Shandong, bakuyeho itegeko ryo kwipimisha Covid-19 ku bantu bagiye gutega imodoka.
Zhengzhou ahari uruganda runini rwa iPhone ho ku cyumweru abantu bemerewe kujya mu mahuriro rusange abera ahantu hafunguye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!