Iyi mpanuka yafashwe nk’igitero, yabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024,
bikaba byakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa SUV y’umweru. Ikimara kugonga abantu, umushoferi wari uyitwaye yahise afatwa na bamwe mu babyeyi n’abashinzwe umutekano kuri icyo kigo, ashyikirizwa Polisi.
Umubyeyi umwe wari ukiva kuri icyo kigo agejejeyo umwana we w’imyaka umunani uhiga, yavuze ko abantu benshi bakomeretse barimo n’abakomeretse bikomeye, ariko ko ku bw’amahirwe imbangukiragutabara yahise ihagera bakajyanwa kwa muganga.
Yagize ati "Ababyeyi batandatu cyangwa barindwi ni bo barwanyije bagatuma iyo modoka yagonganga abantu ihagarara. Umuzamu arashaje, afite nk’imyaka 70 cyangwa 80, nta byinshi yari gukora."
Icyo kigo cy’ishuri cyabereyeho icyo gitero cyitwa Yong’an Primary School, giherereye mu Karere ka Dingcheng, mu Ntara ya Hunan.
Iki n’igitero cya gatatu nk’iki kibaye mu cyumweru kimwe mu Bushinwa, ibintu byatumye abaturage batangira kugira impungenge z’umutekano wabo.
Ku wa Gatandatu abantu umunani barishwe abandi 17 barakomereka batewe ibyuma mu kigo cy’ishuri ry’imyuga giherereye mu Burasirazuba bw’u Bushinwa. Polisi yavuze ko ukekwa ari umunyeshuri w’imyaka 21 wagombaga kurangiza amasomo uyu mwaka ariko akaba yaratsinzwe ikizami.
Mbere yaho, ku wa 12 Ugushyingo, abantu bagera kuri 35 baciwe mu gitero cy’imodoka mu Majyepfo y’u Bushinwa, aho umugabo yaroshye imodoka mu bantu barimo bakora siporo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!