00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Igihe abanyamahanga bamara badafite visa cyongerewe

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 17 December 2024 saa 10:45
Yasuwe :

U Bushinwa bwakubye gatatu igihe abashyitsi bashobora kumara mu gihugu nta visa bafite, kiva ku minsi iri hagati y’ibiri n’itandatu kigera ku minsi 10, mu rugamba iki gihugu kirimo rwo kongera abagisura.

Abaturage b’ibihugu birenga 50, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bemerewe muri iyi gahunda.

Izi ngamba ziri gutanga umusaruro, aho mu 2024 mu gihembwe cya gatatu, umubare w’abanyamahanga binjiye mu Bushinwa wageze ku rwego rwo hejuru kuva igenzura ryatangira mu 2014, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka.

Abafite pasiporo z’ibihugu 38 birimo; U Bufaransa, Malaisie, Nouvelle-Zelande, U Buyapani n’U Busuwisi, bemerewe kwinjira mu Bushinwa nta visa, bakahamara iminsi 30.

Kugeza mu 2023, Abanyamerika bashaka visa yo kujya mu Bushinwa basabwaga kwerekana icyemezo cy’uko bishyuye icyumba cya hoteli, gahunda y’ingendo bateganya imbere mu Bushinwa n’amatike y’indege, ariko izi ngamba zakuweho.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2024, abanyamahanga barenga miliyoni 29 binjiye mu Bushinwa, umubare wiyongereyeho 86.2% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Abanyamahanga bajya mu Bushinwa bongerewe igihe bamara badafite visa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .